• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Uganda: Umugore yishe umugabo we amuhamba munsi y’igitanda bararagamo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 7, 2025
in Amakuru
0
Uganda: Umugore yishe umugabo we amuhamba munsi y’igitanda bararagamo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu gace kitwa Kaniga I, mu karere ka Buhweju, Rwengwe mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru iteye ubwoba y’umugore w’imyaka 43 witwa Sharon Nshemereirwe ushinjwa kwica umugabo we, Beinomugisha, akamuhamba munsi y’igitanda cyabo.

Amakuru yatangajwe na polisi agaragaza ko uwo mugore yamukubise inyundo mu mutwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2025, akamupfunyika mu myenda, akamuhamba mu cyumba cy’abo babanagamo.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Nshemereirwe yari amaze igihe abwira inshuti n’imiryango ko umugabo we yagiye gukorera muri Sudani y’Epfo. Nyuma y’igihe batamuca iryera, barabimubazaga, akababwira ko “ari mu kazi k’ubwubatsi.”

Polisi ivuga ko mbere yo gukora ayo mahano, Nshemereirwe yohereje umuhungu we w’imyaka 13 aho bacururiza, amusaba kutagaruka mu rugo uwo munsi.

Nyuma, Nshemereirwe yemeye icyaha, abibwira umuvandimwe we, bikomeza kumenyekana ubwo uwo muryango watangaga amakuru.

Iperereza ryaje kugaragaza ko uwo muryango warimo abana batatu n’umukozi bivugwa ko ari ‘inshuti’ y’umugore. Hari n’umwana w’amezi atatu Nshemereirwe yonsa, ariko ntibizwi neza se w’uwo mwana.

Abaturanyi n’ubuyobozi bw’akarere bavuze ko umugabo yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore, cyane cyane ku bijyanye n’imitungo n’inkomoko y’uwo mwana. Harakekwa ko habayeho kutizerana n’ubugambanyi.

Polisi ya Bushenyi yatangaje ko umurambo wa Beinomugisha wagejejwe ku bitaro ku wa 31 Mata, hakorwe isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.

Beinomugisha yasize abana umunani yabyaranye n’abagore batatu batandukanye. Yari umwubatsi n’umucuruzi ukomeye muri ako gace.

Previous Post

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abantu 8

Next Post

RIB yataye muri yombi Bishop Gafaranga

Next Post
RIB yataye muri yombi Bishop Gafaranga

RIB yataye muri yombi Bishop Gafaranga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved