• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abantu 8

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 7, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abantu 8
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan ibilo 200.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 nibwo abatuye mu mudugudu wa Gatare, mu kagari ka Gahunda mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, bavuze ko mu ijoro ryo ku wa 06 Gicurasi 2025 rishyira ku wa 07 Gicurasi 2025 habaye igitero cy’abantu bataramenyekana bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro batema abantu mu buryo bukomeye.

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Abaturage bavuga ko abo bantu bagabye igitero kuri kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa ALMAHA bikekwa ko bangije ibintu byinshi. Bakimara gutema abaturage n’imihoro bahise bacika.

Uretse gutema abantu umunani biganjemo abacukuraga amabuye y’agaciro, banatwaye amafaranga arenga miliyoni imwe banatwara amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan arenga ibilo 200.

Abo bagizi ba nabi kandi bateye akabari kari hafi aho bamena amacupa, ndetse banatwara amafaranga yari muri ako kabari arenga ibihumbi maganatanu (Frw 500,000), bakuramo inzugi, bica inkoko enye, batwara telefone zigezeweho (smart phones) eshanu, banangiza gaz batekereho, ndetse batema moto eshatu.

Abatemwe bose uko ari 8 umukuru ari mu kigero cy’imyaka 42 naho umuto ari mu kigero cy’imyaka 29.

Batandatu mu batemwe ni abacukuzi b’amabuye y’agaciro, umwe acuruza akabari, undi we acuruza resitora hafi aho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abagabye kiriya gitero bataramenyekana, gusa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje iby’aya makuru.

Yagize ati “Birakekwa ko abagizi ba nabi bateye ikompanyi icukura amabuye y’agaciro bagakomeretsa bamwe mu bakozi bayo, harakekwa kandi ko bibye amwe mu mabuye y’agaciro yitwa coltan n’amafaranga. Amakuru y’ibanze ni uko bamwe mu bakoze ibi ari abakozi bakoraga muri iyi kompanyi bakaza kwirukanwa kubera impamvu zitandukanye.”

SP Emmanuel HABIYAREMYE yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha bariya bagizi ba nabi.

Andi makuru avuga ko abatemye bariya bantu bavugaga ko bakoreshejwe n’iriya kompanyi, ariko ntiyabishyura neza.

Abatemwe barwariye ku bitaro bya Nyanza nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Previous Post

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bapfiriye muri Mozambique abandi 6 barakomereka

Next Post

Uganda: Umugore yishe umugabo we amuhamba munsi y’igitanda bararagamo

Next Post
Uganda: Umugore yishe umugabo we amuhamba munsi y’igitanda bararagamo

Uganda: Umugore yishe umugabo we amuhamba munsi y'igitanda bararagamo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved