• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bapfiriye muri Mozambique abandi 6 barakomereka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 7, 2025
in Amakuru
0
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bapfiriye muri Mozambique abandi 6 barakomereka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, bishwe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka mu gihe ku ruhande rw’umwanzi, benshi bahasize ubuzima.

Iki gitero cyabaye ku wa 3 Gicurasi mu Ntara ya Cabo Delgado, mu ishyamba ry’inzitane ryitwa Katupa.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Ni byo, byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”

Katupa aho aba basirikare biciwe, ni ishyamba ry’inzitane rinini riri mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia. Ni hamwe mu ho ibyihebe byahungiye ubwo byirukanwaga mu tundi turere twa Cabo Delgado. Ako gace kahoze kagenzurwa n’Ingabo za SADC.

Mu mpera za 2023, Ingabo z’u Rwanda zarwanye bikomeye n’ibyihebe muri ako gace, zibasha kurokora abaturage bagera muri 600 bari barafashwe nk’imbohe.

Urupfu rw’abasirikare b’u Rwanda rubaye mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubasha kurinda igihugu mu gihe zizaba zishoje ubu butumwa.

Hashize iminsi Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhiga umwanzi mu bice bya Mucojo, byagenzurwaga na SADC.

Mu mpera za 2023, Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Tiago Alberto Nampele, yavuze ko ibyihebe byarwanyijwe ku rugero rwa 95%.

Icyo gihe yagarutse kuri aka gace ka Katupa abasirikare b’u Rwanda biciwemo, agira ati “Mu majyaruguru y’Ishyamba rya Katupa, niho umwanzi ari. Ariko ni bake, ntabwo bafite ibirindiro aho hantu, oya ntabyo. Ni inkambi nto, barimuka cyane.”

Ahandi hose ibyihebe byari biri, yavuze ko byirukanywe, ubu hatekanye, ati “Byari mu duce twa Palma, Nangade, Muidumbe, Quissanga, Macomia na Mocimboa da Praia. Ubu umwanzi ari mu matsinda mato, navuga ko ibikorwa byo kumurwanya biri hagati ya 90% – 95%.”

Hifashishijwe kajugujugu mu guhiga ibyo byihebe mu ishyamba.

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Byavuye mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia bihungira mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Katupa.

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2023, nibwo Ingabo za SADC zari mu butumwa muri Mozambique, zatangiye gutaha. Byatumye ku wa 15 Gicurasi 2024, u Rwanda rwongera Ingabo muri Mozambique, zijya mu Karere ka Macomia ahari iza SADC.

Usibye Ingabo z’u Rwanda, muri Cabo Delgado izindi ngabo zihagaragara ni iza Tanzania, na zo ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano yabayeho hagati ya Mozambique na Tanzania.

Kuko mu bice ibyihebe byahungiwemo ari mu mashyamba, mu mezi ya Gicurasi, Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukoresha kajugujugu mu kubihigira hasi kubura hejuru. Ni nyuma y’uko na byo byari byarize andi mayeri, aho muri iryo shyamba byari byarahateze ibisasu byinshi.

Mu 2024, hari imodoka y’Ingabo za Leta ya Mozambique, yaturikanywe n’ibisasu muri iryo shyamba.

Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Mu mpera za 2023, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.

Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico simusiga cy’ingabo z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2023.

Ubu abayobozi b’uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho bapfuye.

Ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique ubu biyobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha.

Abamwungirije ni Brig Gen Justus Majyambere uyoboye igice cy’Amajyepfo mu gihe igice cy’Amajyaruguru kiyobowe na Col Nyirihirwe Emmanuel. Ni nako bimeze kuri Polisi kuko Umuyobozi w’Abapolisi bari muri Cabo Delgado ni CP William Kayitare yungirijwe na ACP Francis Muheto uyoboye igice cy’Amajyaruguru mu gihe Amajyepfo ayobowe na ACP Sam Rumanzi.

Previous Post

Aba-Cardinal bagiye gutangira gutora Papa mushya uzasimbura Francis witabye Imana

Next Post

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abantu 8

Next Post
Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abantu 8

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abantu 8

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved