• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Umusore w’imyaka 20 arakekwaho gusambanyiriza abana babiri mu ishyamba agahita atoroka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 4, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri guhiga bukware umusore wakibise Nyina agapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka 12 n’uwa 13 abasanze aho barimo batashya inkwi, ari gushakishwa uruhindu.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi wo mu Karere ka Rutsiro, ku mugoroba wa tariki wa 2 Gicurasi 2025.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yahamije ko uyu musore ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya aba bana abasanze mu ishyamba

Ati “Ni byo koko uwo mugosoe arakekwaho gusambanya abana babiri barimo uw’imyaka 13 ni uwa 12. Abo bana basambanyirijwe mu ishyamba rya Gatoto bari bagiye gutashya inkwi zo gucana. Ni bo batashye bahita bajya kwa Mudugudu ari bwo natwe twatangiye gukurikirana.”

Yakomeje avuga ko uyu musore yahise atoroka ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera.

Migabo yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi zigize ibyaha, dore ko n’undi wese wabikora batazamurebera, cyane ko aricyo ubutabera bubereyeho.

Abana basambanyijwe bashyikirijwe Ikigo Nderabuzima cya Nyabirasi, na cyo kibohereza ku bitaro bya Murunda ngo bakorerwe isuzuma.

Isoko: IGIHE

Previous Post

Uko umurinzi wa Ibrahim Traoré yahawe miliyoni 5$ ngo azane umutwe we akabyanga

Next Post

Itangazo rya Meteo Rwanda rireba buri mu Nyarwanda wese ku mvura iteganyijwe mu minsi ibiri iri imbere

Next Post
Itangazo rya Meteo Rwanda rireba buri mu Nyarwanda wese ku mvura iteganyijwe mu minsi ibiri iri imbere

Itangazo rya Meteo Rwanda rireba buri mu Nyarwanda wese ku mvura iteganyijwe mu minsi ibiri iri imbere

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved