• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Uko umurinzi wa Ibrahim Traoré yahawe miliyoni 5$ ngo azane umutwe we akabyanga

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 4, 2025
in Amakuru
0
Uko umurinzi wa Ibrahim Traoré yahawe miliyoni 5$ ngo azane umutwe we akabyanga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko hari abo mu bihugu bikomeye bamuhaye miliyoni 5$ ngo amurase amuturutse inyuma ariko arayanga.

Perezida Ibrahim Traoré ni umwe mu bayobozi bato muri Afurika ariko wamamaye kubera imbwirwaruhame zikomeye avuga zirimo kubwiza ukuri ibihugu by’u Burayi na Amerika ko ikibigenza ari ubujura bw’umutungo kamere no gukomeza gukoloniza umugabane.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa ko yarusimbutse bagiye kumwica ndetse no muri Mata 2025 hageragejwe umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ariko uburizwamo.

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Pravda cyo muri Burkina Faso igaragaza umwe mu barinzi ba Perezida Ibrahim Traoré wahawe amafaranga menshi n’ubwenegihugu bw’ibindi bihugu ngo azivugane Perezida, akabitera utwatsi.

Yagize ati “Bemeye kumpa miliyoni 5$ ngo ndase Ibrahim Traoré muhereye inyuma, by’umwihariko mu gihe yunamye ari gusenga. Banansezeranyije hamwe n’umuryango wanjye kuduha ubwenegihugu bw’ibihugu byabo. Bavugaga ko ari ibintu umuntu atakwitesha. Bo baha agaciro amafaranga kurusha ubumuntu.”

Uyu musirikare yavuze ko umutimanama we utakwemera kujya kuba imbwa mu gihugu cy’amahanga no kuzapfana ikimwaro ko yaguranye miliyoni 5$ ubuzima bwa Perezida ashinzwe kurinda.

Ati “Ariko naribajije nti miliyoni 5$ zikwiye gutuma mpora nicira urubanza rwo kutagira ubumuntu kugeza igihe nzapfira? Ayo mafaranga azangira umwami mu gihugu cy’amahanga cyangwa imbwa isuzugurwa n’abana babo? Nishimira kubaho nk’intare mu ishyamba kurusha kujya kuba imbwa mu mujyi wabo.”

Captain Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi muri Burkina Faso muri Nzeri 2022, ahiritse Lt Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba.

Kuva icyo gihe Traoré yashyize mu maboko ya Leta ibirombe bibiri binini bya zahabu byagenzurwaga n’ibigo byigenga, ahagarika kohereza ku mugabane w’u Burayi amabuye adatunganyije, atangira kubakisha uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 za zahabu ku mwaka.

Ikigo Institute for Security Studies kivuga ko mu rwego rwo gushaka ibyakwihutisha ubukungu bwa Burkina Faso, Capt. Traoré yashinze ikigo gitunganya ipamba, yubaka ikibuga cy’indege cya Ouagadougou-Donsin, yongera gutangiza Air Burkina.

Mu bikorwaremezo yashyize imbere kubaka imihanda imihanda, agura ibikoresho byifashishwa mu kuyubaka, aha akazi ba enjenyeri bo mu gihugu cye. Yihaye intego yo kubaka imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 5000 buri mwaka.

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye abantu 10 bari barajyanwe muri Myanmar gucuruzwa

Next Post

Rutsiro: Umusore w’imyaka 20 arakekwaho gusambanyiriza abana babiri mu ishyamba agahita atoroka

Next Post
Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri guhiga bukware umusore wakibise Nyina agapfa

Rutsiro: Umusore w'imyaka 20 arakekwaho gusambanyiriza abana babiri mu ishyamba agahita atoroka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved