• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyagatare: Meya ntiyishimiye inyubako ifite agaciro ka miliyoni 677 Frw Akarere gakoreramo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 4, 2025
in Amakuru
0
Nyagatare: Meya ntiyishimiye inyubako ifite agaciro ka miliyoni 677 Frw Akarere gakoreramo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwujuje ibiro bishya byatwaye miliyoni 677 Frw, Umuyobozi w’Akarere avuga ko atariyo nyubako ijyanye n’igihe bifuzaga, ko ahubwo babaye baguye ibiro bakoreragamo mu gihe barindiriye ko haboneka ubushobozi bakubaka ibiro bishya bijyanye n’igihe.

Inzu nshya yujujwe yashyizwemo ibiro by’Umuyobozi w’Akarere, iby’Umuyobozi w’Akarere wungirije, icyumba kinini cy’inama, ibiro by’Inama Njyanama, icyumba gito abajyanama bakoreramo inama ndetse na serivisi z’ubutaka zose akaba ariho zizajya zitangirwa.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ni mu gihe abandi bakozi bakorera mu yindi nyubako byegeranye, abandi bakazakorera mu nzu akarere kakoreragamo mbere, bave aho bakoreraga harimo stade ya Nyagatare n’ahandi hatandukanye hatumaga batatana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nubwo iyi nyubako yuzuye atari ibiro by’akarere bya burundu, kuko mu gihe bazaba babonye ubushobozi bazubaka ibindi biro binini bijyanye n’igihe.

Yagize ati “Ntabwo twubatse ibiro by’akarere twifuza kuzubaka, twavuga ko ari ukwagura inyubako twari dufite twongeraho hano ariko sicyo gishushanyo cy’akarere twifuza kuzubaka. Ubwo rero twaguye n’ubundi aho twari turi ubu abakozi benshi baje hano kuko inyubako yari ihari hari abakozi benshi yakiraga, tuyihuza n’iyi bituma abakozi benshi baza hano, ntabwo ari bose ariko ni benshi.’’

Meya Gasana yavuze ko iyo abakozi bari hamwe bibafasha mu kuvugana no mu mikoranire.

Yavuze ko kandi iyo hari umuturage uje nawe ngo bimufasha kutayoba no kugera ku muntu akeneye byoroshye, bitandukanye na mbere ubwo bakoreraga ahantu henshi hatandukanye, byanatumaga serivisi batanga zitanogera buri wese.

Uyu muyobozi yavuze ko batari babona ingengo y’imari yo kubaka ibiro by’akarere bigezweho ariko ngo bateganyije ikibanza bazabyubakamo ubushobozi niburamuka bubonetse.

Isoko: IGIHE

Previous Post

Abari bagize itsinda rya Zuby Comedy batandukanye

Next Post

Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas yatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho

Next Post
Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas yatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho

Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas yatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved