• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Abari bagize itsinda rya Zuby Comedy batandukanye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 3, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Abari bagize itsinda rya Zuby Comedy batandukanye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunyarwenya Shizirungu Seka Seth wamamaye nka Seth, yemeje ko yatandukanye na Mucyo Samson uzwi nka Samu, bahoze bakorana mu itsinda rya Zuby Comedy, nyuma y’imyaka irenga ine bari bamaze bahurije hamwe imbaraga mu guteza imbere urwenya mu Rwanda.

Mu myaka ibiri ishize, ibikorwa by’aba bombi byagiye bitandukana, bituma bamwe bibaza niba koko bakigikorana cyangwa se baramaze gutandukana, nubwo bakomeje kugaragara ku rubyiniro nka Zuby Comedy mu bitaramo bitandukanye byabereye hirya no hino mu gihugu.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Mu kiganiro Seth yakoreye kuri Shene ya YouTube ya Inyarwanda yemeje ko we na Samu batagikorana, ariko ko Zuby Comedy nk’izina n’ikirango cy’ibikorwa byo bisekeje kigikomeje kubaho.

Ati: “Ntabwo nyikorana na Samu ariko Zuby Comedy yo iracyahari. Nitwa Seth Zuby Comedy, Samu akitwa Samu Zuby Comedy, ariko twe, ntabwo tugikorana.”

Uyu munyarwenya avuga ko gutandukana kwabo kwatewe n’uko batari bagifite intego zimwe mu rugendo rwabo rwa ‘Comedy’.

Ati: “Ntabwo muba muuhuje inzozi. Abantu bibeshya ko ikintu gisenya amatsinda ari amafaranga, ariko siko bimeze. Ntabwo ari amafaranga, ahubwo ni inzozi.”

Seth avuga ko nubwo batagikorana nk’uko byahoze, iyo bahawe akazi bagahuriraho nk’itsinda, baragakora kandi bagahabwa ibihembo uko bisanzwe. Gusa ngo ibyo gukorana nk’itsinda rihoraho ntibikibaho.

Yagize ati: “Iyo duhawe akazi nka Zuby Comedy, njyewe na Samu turahura tugakora. Iyo bahamagaye, bahamagara Zuby Comedy, ntabwo baba bahamagaye Seth na Samu.”

Buri wese yakomeje ibikorwa bye ku giti cye

Nyuma yo gutandukana, Seth yatangiye gutegura ibitaramo birimo Iwacu Summer Comedy, ndetse yitabira n’ibindi nka Gen-Z Comedy. Yanatangije kompanyi ye bwite yise Lion Dreams, itegura ibitaramo bitandukanye.

Ku rundi ruhande, Samu we yatangije umushinga wihariye yise Comedy for Peace, nawo ugamije gukoresha urwenya mu guteza imbere amahoro n’ubumwe mu baturage.

Seth yasoje ashimangira ko nubwo batandukanye, batigeze bagirana ikibazo ku giti cyabo, ahubwo ko buri wese yiyemeje gukurikira inzozi ze.

Previous Post

Musanze: Urujijo ku murambo w’umugore babyutse basanga uri mu muhanda

Next Post

Nyagatare: Meya ntiyishimiye inyubako ifite agaciro ka miliyoni 677 Frw Akarere gakoreramo

Next Post
Nyagatare: Meya ntiyishimiye inyubako ifite agaciro ka miliyoni 677 Frw Akarere gakoreramo

Nyagatare: Meya ntiyishimiye inyubako ifite agaciro ka miliyoni 677 Frw Akarere gakoreramo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved