• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abayobozi b’u Rwanda na Congo bongeye guhurira muri Qatari

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 30, 2025
in Amakuru
0
Abayobozi b’u Rwanda na Congo bongeye guhurira muri Qatari
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yahuriye i Doha muri Qatar n’abayobozi bahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Togo n’u Bufaransa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, ryo kuwa 30 Mata 2025,rivuga ko izi ntumwa zahuye nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye i Doha tariki 18 Werurwe 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibiganiro byibanze ku gushyira imbaraga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibiganiro hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Burasirazuba bwa Congo, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Qatar ikomeza ivuga ko izi ntumwa zashimye umuhate wayo mu kumvikanisha AFC/M23 na leta ya Congo, mu gufasha ko imirwano ihagarara.

Aba bayobozi bashima kandi ko ikibazo kiri gukemurwa mu gushaka amahoro arambye,haherewe ku mizi.

Izi ntumwa z’ibi bihugu zisanga kandi ari ngombwa ko ubusugire bw’ibihugu byombi bugomba kubahirizwa.

Zasabye ko hakomeza intambwe yatewe n’imiryango ya SADC –EAC mu nama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuwa 8 Gashyantare 2025.

Bashimye kandi amasezerano yasinyiwe i Washington D.C. kuwa 25 Mata 2025, bavuga ko azatanga umusanzu ukomeye kandi akarushaho kuzamura ikizere, guhagarika imirwano, no gukemura ikibazo mu mahoro, mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibintu bisa nk’ibiri kujya mu buryo mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’ibiganiro byagiye bikorwa n’abahuze batandukanye barimo na Qatar.

Ibi byatumye ingabo za SADC zarwanaga ku ruhande rwa leta ya Congo zifata icyemezo cyo gucyura abasirikare bayo ndetse n’ibikoresho.

Previous Post

Atlético de Madrid yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda

Next Post

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 53 yashukishije umwana w’imyaka 16 inoti ya bitanu amutera inda

Next Post
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we

Nyamasheke: Umugabo w'imyaka 53 yashukishije umwana w'imyaka 16 inoti ya bitanu amutera inda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved