• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri guhiga bukware umusore wakibise Nyina agapfa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 30, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri guhiga bukware umusore wakibise Nyina agapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rutsiro ari guhigwa akakekwaho gukubita nyina bikomotse ku businzi, yamenya ko byamuviriyemo urupfu agatoroka.

Uru rupfu rwamenyekanye, kuri uyu wa kabiri, tariki 29 Mata 2025 mu masaha ashyira saa mbili z’ijoro.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru yatanzwe n’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Biruyi mu Mudugudu wa Kabakiza yavuze ko nyakwigendera yapfuye ku wa 29 Mata 2025 Saa 20:00.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier, yavuze ko hakomeje ipererera ku rupfu rwa nyakwigendera.

Ati “Twahawe amakuru n’Ikigo Nderabuzima cya Biruyi ko umugore wari ufite imyaka 38, yageze kuri iri vuriro ku wa 27 Mata 2025 yakomeretse mu mpanga aherekejwe n’umuhungu we, bombi bavuga ko yaguye yasinze, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Murunda bukeye yitaba Imana.”

“Twakurikiranye maze abaturage batubwira ko uyu mubyeyi yaba ataraguye nk’uko yabivuze ahubwo ko yaba yarakubiswe n’uyu muhungu we bakabigira ibanga.”

Akomeza avuga ko uyu muhungu we akimara kumenya amakuru ko nyina ashizemo umwuka, yahise atoroka ubu ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibyo akekwaho, dore ko umugore we akaba umukazana wa nyakwigendera ariwe wari umurwaje.

Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri mu bitaro bya Murunda aho yari yaroherejwe kuvurirwa.

Previous Post

Kiliziya Gatolika yatangaje ko Aba-Cardinal babiri batazatora Papa mushya

Next Post

Atlético de Madrid yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda

Next Post
Atlético de Madrid yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda

Atlético de Madrid yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved