• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Abakoresha ‘YouTube’ mu Rwanda bashobora kongera kumwenyura

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 28, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Abakoresha ‘YouTube’ mu Rwanda bashobora kongera kumwenyura
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse gutanga icyizere ku bakoresha urubuga rwa YouTube ko mu minsi iri imbere bashobora gutangira kubona amafaranga menshi kubera ibiganiro Leta y’u Rwanda igomba kugirana na Google.

Yabigarutseho ubwo yari yitabye Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Yavuze ko hari icyifuzo cy’urubyiruko rukoresha Youtube, rusaba ko u Rwanda rwashyirwa mu bihugu aho umuntu urebera uru rubuga aba ashobora kwamamaza, bigatuma abakoresha uru rubuga bunguka amafaranga.

Yagaragaje ko Minisiteri y’urubyiruko yatangiye ibiganiro na Minisiteri y’ikoranabuhanga bityo bifuza kurebera hamwe uko u Rwanda rwagirana imikoranire na ’Google’ abakoresha Youtube mu bakabasha kwinjiza amafaranga.

Ati “Twavuganye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na RURA ngo dutekereze ko habaho amasezerano n’u Rwanda rukajya mu bihugu ruhabwa amatangazo bityo urubyiruko rwashyize ibintu kuri Youtube rukishyurwa.”

Ibi Minisitiri yabigarutseho mu gihe benshi mu bakoresha Youtube bo bamaze iminsi bijujutira kuba uru rubuga rudatanga amafaranga ahagije bitewe n’uko amatangazo yamamaza yahagaritswe mu Rwanda.

Igisubizo cy’iki kibazo kizaturuka ku kuba u Rwanda ruzumvikana na Google mu mikoranire yaba igisubizo ku bahanzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Previous Post

Kicukiro: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo ibifite agaciro ka miliyoni 56 Frw

Next Post

Rutsiro FC yahagaritse umutoza n’umuzamu kubera gitsindwa na APR FC

Next Post
Rutsiro FC yahagaritse umutoza n’umuzamu  kubera gitsindwa na APR FC

Rutsiro FC yahagaritse umutoza n'umuzamu kubera gitsindwa na APR FC

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved