• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umugabo yishe umugore we amuziza amafaranga nawe birangira apfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 25, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umugabo yishe umugore we amuziza amafaranga nawe birangira apfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Savakure Adenien w’imyaka 31 akekwaho kwica umugore we Mujawamariya Thaciana w’imyaka 34 amutemagurishije umuhoro, na we bikarangira yishwe n’igikomere bigaragara ko hari ikintu yagwiriye ahanganye n’uwo mugore.

Byabereye mu Mudugudu wa Ntongwe, Akagali ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza hafi saa tatu z’ijro ryo ku wa 24 Mata 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru yatanzwe n’umwana w’abo babyeyi bahasize ubuzima, avuga ko bapfuye amafaranga birangira habayeho kwicana.

Uyu mwana yagize ati: “Bari bari kuganira n’abaturanyi birangira baje mu nzu noneho papa yaka mama amafaranga, ayamwimye barafatana noneho mama bamutemesha umuhoro arapfa.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo Muhoza Alphonse, yemeza amakuru y’urupfu rw’aba bombi akavuga ko bari bamaze iminsi mike bimukiye muri uyu Murenge bavuye mu Karere ka Nyagatare.

Ati: “Ni byo koko mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu ni bwo binjiye mu nzu bamaze kuganira n’abaturanyi noneho atangira kwaka amafaranga umugore we, gusa batari barasezeranye, ayamwimye aramutema aramwica.”

Akomeza avuga ko na wa mugabo yaje gupfa kubera igisebe yari afite mu mutwe.

Ati: “Rero na we kubera igisebe kinini yari afite mu mutwe tutazi icyo yagwiriye, igihe imbangukiragutabara yari ije kumutwara kwa muganga yahise ashiramo umwuka bombi ubu imirambo yabo ikaba yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza mu gihe tukiri gushakisha imiryango yabo kuko umwe amakuru twamenye avuka mu Karere ka Gakenke n’aho umugabo akavuka i Huye bombi bakaba baramenyaniye mu Mutara.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntyazo bubarura ingo 34 zibana mu makimbirane, hakaba hari gahunda yo kubigisha kugira ngo zive muri ayo makimbirane adindiza itwrambere ryazo n’iry’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye Imvaho Nshya ko bikekwa ko habanje kubaho gukomeretsanya.

SP Habiyaremye yagize ati: “Mbere yo kumwica bikekwa ko habaye gukomeretsanya ku mpande zombi byaje kuviramo n’uyu mugabo kwitaba Imana; imirambo yabo yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gusuzumwa, iperereza rirakomeje.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza Majyambere Patric, yemeje ko abaturage bahageze batabaye bagasanga umugabo yakomeretse, bihutira guhamagara imbangukiragutabara, ariko na yo ihagera yashizemo umwuka.

Asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe y’ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo baganirizwe.

Ati: “Turongera kubasaba ko ingo bazi zifite amakimbirane bajya bazigaragaza hakiri kare ubuyobozi bukagabaniriza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burasaba abubatse ingo ko bakwiye kwirinda amakumbirane, n’igihe batumvikana ku bintu bimwe na bimwe bakegera ubuyobozi bukabafasha.

Previous Post

Muhanga: Umuforomo arakekwaho kwitwikira ijoro akajya kwiba imiti

Next Post

Ibikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byasinye

Next Post
Ibikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byasinye

Ibikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byasinye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved