• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Umuforomo arakekwaho kwitwikira ijoro akajya kwiba imiti

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 25, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Umuforomo arakekwaho kwitwikira ijoro akajya kwiba imiti
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Gitega giherereye mu Murenge wa Kibangu akurikiranyweho kwiba imiti y’abarwayi n’icyuma gipima indwara.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitega, Uwintore Jean Bosco yavuze uyu Muforomo wafashwe akekwaho kwiba imiti y’abarwayi ashinzwe kubika “bari basanzwe bamukekaho ubujura ariko bakabura ibimenyetso.”

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Uwintore avuga ko uriya muforomo yitwikiraga ijoro abakozi benshi b’Ikigo Nderabuzima batashye akinjira mu bubiko bw’imiti agapakira imiti n’ibindi bikoresho byo kwa Muganga, akabyoherereza umuntu utuye mu Mujyi wa Muhanga.

Ati:”Twagiye tubura imiti y’abarwayi mu bihe bitandukanye, ubu nibwo twamenye ko ushinzwe ububiko bwayo ari we wayibaga.”

Uwintore avuga ko uyu Muforomo yaje mu Kigo mu ijoro abeshya Umuzamu ko hari akantu yibagiriwe mu bubiko bw’imiti agiye gufata aramukingurira nyuma nibwo yasohotse ahetse igikapu.

Gusa uwo muzamu ntabwo yigeze amenya ibyo uwo Muforomo atwaye ko ari imiti.

Ati: ”Makuza yageze mu Santeri ya Gitega ahamagara uwo bakorana muri ubwo bujura na we amwoherereza umushoferi kuko yamubwiye ko afite umuzigo urimo imali ashaka kumuha.”

Avuga ko hari bamwe mu baforomo basanzwe bamukekaho ubujura bw’imiti.

Uwintore avuga ko akimara kumenya ko hari umushoferi uriya muforomo yahaye imiti ngo ayishyikirize “uwo mufatanyacyaha we”, ngo mu bubiko yagiyeyo asanga hari icyuho cy’imiti kigaragara.

Uwintore avuga ko yahise afata moto y’akazi yihutira kujya i Muhanga avugana n’abagenzi uwo mushoferi yari atwaye bamurangira aho aparitse.

Ati: ”Nageze aho imodoka iri nsanga nta mushoferi uyirimo ndungurutse mbona harimo ikarito irimo iyo miti.”

Avuga ko mu kanya gatoya Shoferi yaje afungura imodoka ashoreranye n’uwagombaga kwakira imiti ashaka kuyiha uwo muntu ahita afatwa.

Ati:”Yashatse kwiruka ndamufata turagundagurana kugeza mufashe mushyikiriza inzego.”

Uwintore avuga ko nyuma yo gufata uyu wari utwaye imiti yahaye Polisi n’Abakozi ba RIB amakuru y’uwo bafatanya bahita bajya kumufata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko bafashe abo bagabo bombì bakekwaho kwiba icyuma gipima indwara, ndetse n’imiti y’ubwoko bubiri.

Ati:”Abo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

Previous Post

Rubavu: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakekwaho kwiba imodoka

Next Post

Nyanza: Umugabo yishe umugore we amuziza amafaranga nawe birangira apfuye

Next Post
Nyanza: Umugabo yishe umugore we amuziza amafaranga nawe birangira apfuye

Nyanza: Umugabo yishe umugore we amuziza amafaranga nawe birangira apfuye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved