• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we

Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Bushekeli mu karere ka Nyamasheke yasanzwe ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera ko nyina yamwitaga mukeba we.

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 25, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Bushekeli mu karere ka Nyamasheke yasanzwe ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera ko nyina yamwitaga mukeba we.

Byabereye mu Mudugudu wa Kalambi Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli ku wa 25 Mata 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa 24 Mata ni bwo uyu mukobwa wari umaze iminsi abwira abo bakoranaga akazi ko gusoroma icyayi cya Gisakura ko aziyahura, yavuye mu rugo agiye ku gasentere ntiyagaruka.

Bucyeye bwaho umurambo we wabonetse ku nkombe z’umugezi, mu gushaka icyamwishe abaturage bahuriza ku gukeka ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien yavuze ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko umuryango wa nyakwigendera utari ubanye neza, umukobwa yagaragazaga ko nyina ari we munyamakosa.

Amakuru avuga ko nyina yamuhozaga ku nkeke kugeza aho amwita umugore wa Se [mukeba we], ari na yo mpamvu ikekwa ko yamuteye kwiyahura.

Ati “Ubutumwa twahaye abaturage ni ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bitinze havamo imfu. Ababyeyi turabasaba kwirinda guhoza abana ku nkeke no kutabakururira mu makimbirane bafitanye”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Previous Post

Umugabo wo mu Buyapani yaguze imodoka ya Ferrari ishya atarayimarana isaha

Next Post

Rubavu: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakekwaho kwiba imodoka

Next Post
Rubavu: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakekwaho kwiba imodoka

Rubavu: Umugabo n'umugore we batawe muri yombi bakekwaho kwiba imodoka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved