• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” n’iya Algeria bizakina umukino wa gicuti

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 22, 2025
in Imikino
0
Ikipe y’Igihugu “Amavubi” n’iya Algeria bizakina umukino wa gicuti
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” n’iya Algeria bazakina umukino wa gicuti uteganyijwe ku wa 5 Kamena 2025, kuri Stade Chahid Muhammed Hamlaoui mu Mujyi wa Constantine.

Ibi byatangajwe n’ikipe y’Igihugu ya Algeria ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Amakuru avuga ko Umutoza w’ikipe y’Amavubi ukomoka muri Algeria Adel Amrouche, ari we wagize uruhare kugira ngo uyu mukino uboneke.

Uyu mutoza aherutse gutangaza ko  yifuza imikino nibura 2 cyangwa 3 ya gicuti muri Kamena, kugira ngo akomeze gutegura Amavubi kandi harimo no guha abakinnyi  bashya umwanya mu ikipe y’Igihugu. 

Uyu mukino ugamije gufasha amakipe yombi gukomeza kwitegura imikino y’umunsi wa munani n’uwa cyenda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026. 

Urutonde rwa FIFA ruheruka gusohoka ku wa 3 Mata 2025, Algeria iri ku mwanya wa 36 ku Isi mu gihe u Rwanda ari urwa 130.

Ikipe y’igihugu ya Algeria bita “ Les Fennecs” imaze kwegukana igikombe cya Afurika inshuro ebyiri (1999 na 2019) ndetse yitabiriye igikombe cy’Isi inshuro enye.

Previous Post

Vatican yagaragaje amafoto y’umurambo wa Papa Francis uri mu isanduku utangaza n’igihe azashyingururwa

Next Post

RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses ‘Moshions’

Next Post
RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses ‘Moshions’

RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses 'Moshions'

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved