Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium, APR FC ntiyabashije kwikura imbere ya Pyramids FC yo mu Misiri, aho byarangiye itsinzwe mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Uyu mukino watangiye ku masaha atari asanzwe mu Rwanda, ibintu bitanogeye abanya-Misiri by’umwihariko umutoza wabo Krunoslav Jurcic, wavuze ko ibyo bitajyana n’iterambere ry’umupira w’Afurika.
APR FC yatangiye isatira ibinyujije ku ruhande rw’ibumoso rwa Mugisha Gilbert, mu gihe hagati mu kibuga Ruboneka Jean Bosco yageragezaga guhuza umukino. Ku munota wa 29, Pyramids yahise ihindura umukinnyi nyuma y’imvune ya Abdelsabour, asimburwa na AbdelRahman Mohamed wahise agerageza ishoti rya kure rinyura ku ruhande rw’izamu rya APR.
Ku munota wa 39, Mugisha Gilbert yabonye uburyo bwiza ariko umupira awutera hanze. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Ruboneka Bosco yasaye umupira ukomeye ariko nawo unyura hanze gato. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.
APR FC yagarukanye imbaraga mu minota ya mbere, aho rutahizamu William Togui yateye umutwe uremereye ariko umunyezamu Mohamed El Shenawy wa Pyramids awukuramo. Memel Raouf Dao na we yagerageje inshuro ebyiri, ariko imipira ye yose iyoyoka cyangwa igafatwa n’umunyezamu.
Pyramids FC nayo ntiyicaye, ku munota wa 65 Abdelrahim Mohamed yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre arirokora.
Umukino watangiye gufata indi sura ku munota wa 70, ubwo umutoza wa Pyramids Jurcic yahawe ikarita itukura kubera kwinubira imyanzuro y’abasifuzi. Nubwo APR yakomeje kotsa igitutu, Pyramids yakomeje kwihagararaho.
Ku munota wa 80, Mamadou Sy winjiye asimbuye Togui, yabashije gushyira umupira mu izamu ariko asifurwaho kurarira.
Amakosa ya ba myugariro ba APR FC yahaye Pyramids amahirwe ku munota wa 85, ubwo Fiston Kalala Mayele yacungaga neza umupira ahawe na AbdelRahman Mohamed, acenga Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunusu, atsinda igitego cya kabiri cyasigiye APR igihombo gikomeye.
N’ubwo APR yakomeje gushaka igitego mu minota ya nyuma, umunyezamu El Shenawy wa Pyramids akomeje kubabera inzitizi kugeza umukino urangiye ari 2 bya Pyramids ku busa bwa APR
Iyi ntsinzi ya Pyramids FC i Kigali isigiye APR FC akazi katoroshye mu mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri, aho izaba isabwa gutsinda ibitego byinshi kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro cya CAF Champions League.





