Umunya-Ghana Richmond Lamptey, wari umukinnyi wa APR FC, yerekeje muri Al Ittihad Misurata SC yo muri Libya, aho yaguzwe amafaranga agera ku $50,000 (arenga miliyoni 70 Frw).
Lamptey yageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino, ariko ntiyabonye umwanya uhagije wo kwerekana impano ye. Nubwo atatsinze igitego na kimwe, yafashije ikipe ye kugera ku bikombe bitatu, akaba yari umukinnyi ukundwa cyane n’abafana kubera imikinire ye yihariye.
Mbere yo kwimukira muri Libya, Lamptey yari mu Tanzania aho APR FC yitabiriye CECAFA Kagame Cup 2025 bikarangora APR itsinze Bamamuru FC yo mu burundi 2-0.
Ikipe ye nshya, Al Ittihad Misurata SC, yasoje ku mwanya wa gatatu mu gice cy’Iburengerazuba cya shampiyona ya Libya, ariko ntiyabashije kugera mu mikino ya nyuma. Uyu muhigo mushya ugiye gutangira muri Libya utegerejweho kuzamura izina rya Lamptey no kumufasha gukura mu mikino.






